Ngoma: Abana bane banyweye umuti w’inka urabasinziriza

Inkuru y’abana bane banyoye umuti w’inka bagahita bose basinzirira rimwe yakomeje gucanga benshi harimo n’ababyeyi babo. Aba bana bane bari mu kigero cy’imyaka hagati y’itatu n’irindwi. Ahagana i saa tatu za mu gitondo nibwo abana bose basanzwe basinziriye, ababyeyi babo bemeza ko bari bamaze kunywa umuti w’inka wica n’amasazi ubwo bakiniraga hanze bonyine.

Ababyeyi babiri b’aba bana batangarije BWIZA dukesha iyi nkuru ko ubwo umugabo wo muri urwo rugo yari asoje gutera inka umuti, agacupa wari urimo yagasize hanze ajya gushaka ubwatsi. Nyuma nibwo abo bana babaciye mu rihumye barasohoka biherereye banywa wa muti, twatangarijwe n’aba babyeyi ko uyu muti w’inka ubusanzwe wica amasazi ukirukana n’utundi dusimba dutandukanye. Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 07 Gashyantare 2024.

Aba bana bombi uko ari bane buri mubyeyi afitemo abe babiri kandi umuhungu n’umukobwa kuri buri mubyeyi. Aba babyeyi bahamije ko batamenye igihe abana bose basohokeye bakabasiga mu nzu ubwo bavunguraga ibigori. Umwe yagize ati “ubwo bari bamaze gufata ibyo kurya bya mu gitondo, bakinaga bisanzwe, ariko ntitwamenye ibiri kubera hanze, nyuma twagiye kubona tubasanze mu nzu bose basinziriye, twihumurije twumva banyoye wa muti.”

Aba babyeyi bumvise umuti uhumura nabi, bakurikiranye neza babona aho agacupa bakuyemo uwo muti bakajugunye nyuma yo kunywa uwo muti. Ikindi bemeza n’uko umwe muri abo bana ashobora kuba yashutse abandi nubwo byababereye urujijo.

Ubwo aba bana bageraga mu bitaro by’akarere ka Kirehe bakomeje gusinzira ndetse bitabwaho bahabwa imiti ibafasha kugabanya ingaruka ziterwa n’umuti banyoye. Umwe muri aba bana yabashije gukanguka i saa kumi n’imwe z’umugoroba mu gihe abandi bagiye bakanguka mu masaha agiye atandukanye y’ijoro.

Birashoboka ko aba bana bibeshye ku ibara ry’icupa ry’umuti wari usanzwe ukoreshwa mu rugo rwabo, kuko ngo uwo baherukaga kugura bitandukanyije ibara. Ati “bose basomyeho bararinganiza kuko barembye kimwe.”

Ibi byabayeho nyuma y’uko bamaze igihe kinini baravuye mu nkambi y’impunzi ya Mahama, bakajya gutura mu karere ka Ngoma, aho boroye inka. Mugenzi we yaturutse mu nkambi mu minsi ishije aje kumusura nawe aza azanye n’abana be babiri. Uyu mubyeyi utuye mu nkambi yavuze ko abana be uwo muti ari bwo bari bawubonye bityo ko bagendeye mu kigare cya bagenzi babo baje gusura.

Dr Lydia, wakurikiranye aba bana kuva bagera mu bitaro, yatangaje ko ubu babonye ibyo kubafasha byose, kandi baraza kumera neza nyuma yo gukanguka. Ababyeyi b’aba bana bagiriwe inama yo kudashyira ahagaragara imiti kuko abana baba badasobanukiwe ko byabagiraho ingaruka.

Mu kiganiro na BWIZA aba babyeyi bavuze ko babonye isomo ku buryo bagomba kujya bacunga abana babo buri gihe, ndetse bakabarinda kuba bagira aho bahurira n’ibintu byabashyira mu kaga harimo n’imiti nk’iyo banyoye yatumye basinzira kuva mu gitondo kugeza bwije, nk’uko twabyiboneye bari bahangayitse bikomeye.

Ngoma: Abana bane banyoye umuti w'inka basinzirira icyarimwe kugeza bwije
Ngoma: Abana bane banyweye umuti w’inka urabasinziriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *