Perezida Kagame yanyuzwe n’umusanzu w’igihugu cya Pologne mu iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, amushimira uburyo igihugu cye cyakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko, u Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi, ubufatanye mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, ibijyanye no kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’ingufu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Dr Vincent Biruta na Andrzej Szejna, kuri uyu wa kabiri.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Pologne bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bucuti n’ubufatanye bumaze imyaka myinshi.

Ati “Guverinoma ya Pologne yatanze umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu cyacu kandi twaranyuzwe. Urugero rufatika ni ubufasha bwa Pologne mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona biga i Kibeho. Iki kigo cyatangiye gutanga umusaruro mu buzima bwa benshi. Icyo si ikintu cyo kurenza ingohe.’’

Perezida Kagame yashimiye umusanzu wa Pologne mu iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Imikoranire yacu mu burezi yatanze umusaruro aho abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda biga muri kaminuza za Pologne uyu munsi.’’

U Rwanda na Pologne bisanganywe umubane mwiza mu by’uburezi, igisirikare, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi. Kuri ubu habarurwa abanyarwanda barenga 1500 bigayo, akaba ari bo benshi biga muri iki gihugu baturutse mu kindi.

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe y’uburezi ari mu gihugu cye.

Ati “Twifuza ko kaminuza zo muri Pologne zishyiraho amahirwe yo kwiga ku Banyarwanda. Uyu munsi, ndahamagarira urubyiruko rw’Abanyarwanda rushaka kwiga amasomo ya gisirikare, kuza kwiga muri kaminuza za gisirikare ziri ku rwego rwo hejuru.’’

Perezida Kagame yavuze ko Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne [Polish-Rwanda Business Forum] iteganyijwe uyu munsi ari amahirwe ku nzego z’abikorera zo kureba imikoranire ikwiye mu bucuruzi no kwagura imikoranire mu by’ubukungu.

Ati “Twageze kuri byinshi dufatanyije. Ambasade zafunguwe mu bihugu byombi zizafasha kwihutisha no gukomeza intambwe twateye.’’

Mu Ukuboza 2022, mu nama y’ubucuruzi yahuje abanya-Pologne n’abanyarwanda i Kigali, hagaragajwe amahirwe mu bijyanye n’uburezi, imari, ikoranabuhanga n’ubuzima. Kongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga ni izindi nzego u Rwanda rushobora kubyaza umusaruro.

Umubano w’ibihugu byombi kandi utanga amahirwe ku bikorera bo mu Rwanda yo kubasha kwinjira ku masoko y’i Burayi bakoresheje iki gihugu nk’inzira. U Rwanda kandi rurashaka kubyaza umusaruro isoko rya Pologne.

Abashoramari bo muri Pologne nabo bashishikarizwa gushora imari mu Rwanda nk’ahantu heza ho gushora imari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye ubutumirwe bwo gusura u Rwanda.

Ati “Kuri njye ni iby’agaciro gakomeye kuko ni ku nshuro ya mbere Perezida wa Pologne agiriye uruzinduko rwe mu Rwanda. Dufitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi kuva mu myaka 62 ishize, bisobanuye ko uyu ari umwanya w’ingenzi.’’

Biteganyijwe ko mu masaha ya 15h30, Perezida Andrzej Sebastian Duda azitabira inama ivuga ku ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, ndetse azanageza ijambo ku bazayitabira ariko mbere yaho bakaza kuba nabanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Azasura uruganda rwa LuNa Smelter rushongesha gasegereti, nyuma akazakirwa ku meza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mu gihe tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej Sebastian Duda azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *