Perezida wa Pologne yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro igihugu cye

Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe y’uburezi ari mu gihugu cye aho yabashishikarije kujya kwiga amasomo ya gisirikare mu ma kaminuza yaho ari ku rwego rwo hejuru.

U Rwanda na Pologne byasinyanye y’amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu. Hanasinywe kandi amasezerano mu ngeri zirimo ibijyanye n’ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.

Aya masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Dr Vincent Biruta na Andrzej Szejna, kuri uyu wa kabiri.

Nyuma yo gusinya aya masezerano,Perezida Kagame na mugenzi we wa Polonye,Andrzej Sebastian Duda,bahaye ikiganiro abanyamakuru aho bashimye umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Pologne bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bucuti n’ubufatanye bumaze imyaka myinshi.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Pologne witabiriye ubutumire bwe

Ati “Guverinoma ya Pologne yatanze umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu cyacu kandi twaranyuzwe. Urugero rufatika ni ubufasha bwa Pologne mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona biga i Kibeho. Iki kigo cyatangiye gutanga umusaruro mu buzima bwa benshi. Icyo si ikintu cyo kurenza ingohe.’’

“Imikoranire yacu mu burezi yatanze umusaruro aho abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda biga muri kaminuza za Pologne uyu munsi.’’

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe y’uburezi ari mu gihugu cye.

Ati “Twifuza ko kaminuza zo muri Pologne zishyiraho amahirwe yo kwiga ku Banyarwanda. Uyu munsi, ndahamagarira urubyiruko rw’Abanyarwanda rushaka kwiga amasomo ya gisirikare, kuza kwiga muri kaminuza za gisirikare ziri ku rwego rwo hejuru.’’

Perezida wa Pologne Andrzej yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza amahirwe ari mu gihugu cye

Yakomeje agira ati “Ntidushidikanya ko mu Rwanda dufite inshuti duhuje, kandi zifite intego yo kwiyubaka, kubaka ishoramari ryabo no kubaho ubuzima butuje. Nizera ko twakubaka umubano uhamye mu gihe kiri imbere.’’

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye ubutumirwe bwo gusura u Rwanda.

Ati “Kuri njye ni iby’agaciro gakomeye kuko ni ku nshuro ya mbere Perezida wa Pologne agiriye uruzinduko rwe mu Rwanda. Dufitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi kuva mu myaka 62 ishize, bisobanuye ko uyu ari umwanya w’ingenzi.’’

Perezida Kagame yavuze ko Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne [Polish-Rwanda Business Forum] iteganyijwe uyu munsi ari amahirwe ku nzego z’abikorera zo kureba imikoranire ikwiye mu bucuruzi no kwagura imikoranire mu by’ubukungu.

Ati “Twageze kuri byinshi dufatanyije. Ambasade zafunguwe mu bihugu byombi zizafasha kwihutisha no gukomeza intambwe twateye.’’

Perezida Andrzej Sebastian Duda yavuze ko Pologne yacumbikiye impunzi nyinshi z’Abanya-Ukraine bavanywe mu byabo n’intambara y’u Burusiya.

Yashimangiye ko mu gihe u Rwanda ruzaba rufite ikibazo, Pologne izaruba hafi.

Perezida Andrzej yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu burezi, umutekano, ibya gisirikare n’ibindi.

Abakuru b’ibihugu barimo kuganira n’itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *