Hamenyekanye iby’uruhushya rwahawe CG (Rtd) Gasana Emmanuel agataha ubukwe bw’umuhungu we kandi yarafunzwe
Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, hamwe na Komisieri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS), Evariste Murenzi, bavuze ko kuba (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ayobora Polisi n’Intara y’Iburasirazuba yarahawe uruhushya akitabira ubukwe bw’umwana we muri Uganda byari byemewe n’amategeko ndetse ko n’abandi bakomeje guhabwa uruhushya rwo gusohoka mu Igororero.
Ibi babitangarije mu kiganiro n’Abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, ndetse ko Gasana yagarutse agakomeza igihano cye.
Havugiyaremye avuga ko Gasana yahawe uruhushya mu buryo bwemewe, nk’uko biteganywa n’Itegeko ryo muri 2022 ryerekeye Igorora mu ngingo ya 27, ikaba iteganya ko umuntu asohoka mu Igororero ku mpamvu zitandukanye.
Izo mpamvu zirimo kuba umuntu ashobora gusaba uruhushya Igororero akajya kuburana, kwivuza, gukora imirimo yemejwe n’Igororero, mu gihe ahamagajwe n’inzego runaka, ndetse n’indi mpamvu ishobora kwemezwa n’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Igorora.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS), Evariste Murenzi, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Gasana yamaze iminsi igera kuri itanu mu ruhushya kuva tariki 21 kugera tariki 24 Ukuboza 2023.
Komiseri Murenzi avuga ko atari we wa mbere uhawe uruhushya ndetse atari na we wa nyuma uzaruhabwa, kuko ngo ubu hari Igororero hatakiriho gereza.
Komiseri Murenzi avuga ko muri iyi minsi hari n’uwitwa Sekimondo Vincent wasabye uruhushya rw’iminsi ibiri rwo gusohoka mu Igororero akajya gushyingura umubyeyi we, ndetse akaba ngo yararaye mu muryango we.