Rayon Sports yatandukanye na Luvumbu
Mu itangazo ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umukinnyi wayo ukomoka muri RDC Héritier Luvumbu Nziga.
Uyu mukinnyi wakinaga asatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports yari yamaze guhagarikwa muri iy’ikipe nyuma y’ikimenyetso cyavugishije benshi kigendanye n’ibikorwa by’ubwicanyi burimo kubera mu gihugu avukamo, ibintu bisanzwe bihabanye n’umupira w’amaguru.
Ibi Héritier Luvumbu Nziga yabikoze mu kwishimira igitego yaramaze gutsinda ikipe ya Polisi Fc mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yaje gutangaza ko yitandukanyije nibyo umukinnyi wayo yakoze.
Aha ntibyarangiriye aho kuko FERWAFA yaje gutangaza ko nyuma y’ibyo Héritier Luvumbu yakoze kijyanye n’ikimenyetso cya politike bihabanye n’amategeko nshingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF, FIFA abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politike mu mupira w’amaguru.
Komite yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana bafatiye ibihano bingana n’amezi atandatu uyu mukinnyi atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye na Héritier Luvumbu Nziga nyuma y’uko impande zombi zigize ubwumvikane.
Luvumbu Nziga w’imyaka 29 ni umwe mu bakinnyi bataha izamu ikipe ya Rayon Sports yagenderagaho, akaba yarafite amasezerano y’umwaka umwe, bivuze ko yarasigaje amezi make n’ubundi amasezerano ye akarangira.