Umuhanzi Kirikou Akili ukunzwe mu gihugu cy’u Burundi agiye gukora ikizami cya Leta

Umuhanzi Kirikou Akili uri mu bagezweho mu gihugu cy’u Burundi no mui Karere yishimiye ko nawe agiye gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Lala’ yakoranye na Chriss Eazy yatangaje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook.

Mu rurimi rw’ikirundi aho yagize ati “Ku munsi w’ejo ndi umwe mu bazakora ikizamini ca Reta (Exetat) nashakaga nipfurize “Amahirwe Meza” abanyeshure  bagenzi banje bose mu gihugu bazokora ico kibazo.”

Ni ubutumwa bwakiriwe na benshi neza abandi ariko bagira ugutungurwa n’uko baziko uyu muhanzi umaze kubaka izina mu Karere ndetse no mu gihugu cy’u Burundi yashoboye kwiga kandi yari yibereye mu by’umuziki.

Benshi bagiye bamwifuriza amahirwe masa mu kizamini azakora.

Umuhanzi Kirikou Akili agiye gukora ikizamini cya Leta

Gusa umwe ukoresha amazina ya Medy Medard Tuyisenge yatunguwe ko uyu muhanzi agiye gukora ikizamini cya Leta nyamara yaramaze iminsi yibereye mu by’ibitaramo bya Primusic.

Aho yagize ati “yamwifurije ishya n’ihirwe gusa avuga ko amarushanwa ya Primusic yamutwaye cyane byatumye adasubira mu masomo nk’uko byari bikwiye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *