Perezida Kagame yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Sudani y’Epfo Salva Kiir

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Salva Kiir n’itsinda ayoboye, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, nibwo Perezida Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, Salva Kiir yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Salva Kiir yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Amakuru aturuka mu biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro avuga ko abakuru b’ibihugu bombi Baganiriye ku kamaro ko kurandura impamvu y’umuzi w’ibibazo biteza umutekano muke mu karere no kunoza imikorere ihamye y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Sudani y’Epfo, Lily Adhieu Martin, yatangaje ko uru ruzinduko rwe nk’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agomba kurukomereza mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, aho azaganira n’abakuru b’ibyo bihugu.

Ikinyamakuru Eyeradio.org cyatangaje ko Salva Kiir agiriye uruzinduko muri ibi bihugu byo muri EAC, nyuma y’uko mu nama ya 37 isanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia, yasabye ko amakimbirane akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa DRC, yahoshwa bishingiye ku bucuti n’ubuvandimwe burangwa mu bihugu byo mu Karere.

Salva Kiir ateguye uru ruzinduko mu rwego rwo guhosha umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma y’uko iki gihugu kimaze igihe kivuga ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda.

Ni ibirego u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ntaho ruhuriye na byo ahubwo rugashinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibikorwa by’ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo, ndetse n’indege za FARDC zavogerereye ikirere cy’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi, hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n’ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n’ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

May be an image of 5 people and dais
Salva Kiir yakiriwe mu biro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
May be an image of 2 people
Abakuru b’ibihugu baganiro ku bibazo byo mu Karere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *