Ethiopia: Umubare w’abicwa n’inzara uriyongera ubutitsa

Umubare w’abicwa n’inzara n’uw’abana bava mu mashuri ukomeze kuzamuka umunsi ku wundi, aho imiryango Iharanira uburengnzira bwa muntu ivuga ko birimo gufata indi ntera

Nk’uko bivugwa n’urwego rw’umuvunyi muri Ethiopia, abantu bagera kuri 400 batekerezwa ko aribo bamaze kwicwa n’inzara mu mezi atandatu ashize mu turere twa Tigray na Amhara.

Ibihumbi by’abana bavuye mu ishuri kugira ngo bashake imbuto zo mu gasozi zo kugaburira imiryango yabo.

Umwe mu bategetsi bo mu Karere ka Tigray muri Ethiopia yahishuye ko abantu bagera ku bihumbi nabo bishwe n’inzara mbere ya Nzeri umwaka ushize nyuma y’uko amahanga ahagaritse imfanshanyo y’ibiribwa yatangaga muri ako Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *