Perezida Tshisekedi yisubiye ku cyemezo cyo gutera u Rwanda

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yatangaje ko ashaka kuganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku ntambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo, ko adashobora kuganira na M23.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ijoro ryo kuwa kane, bwari ubwa mbere afashe ijambo mu ruhame kuva mu kwezi gushize arahiriye gutegeka igihugu kuri manda ya kabiri.

Tshisekedi yavuze ko inama aheruka guhuriramo na Kagame i Addis Abeba muri Ethiopia yateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola nk’umuhuza wagenwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa “nta cyo yagezeho kuko buri ruhande rwatsimbaraye aho ruhagaze”.

Yongeraho ko Perezida Lourenço yateguye indi ‘rendez-vous’ itandukanye yo guhura n’aba bategetsi bombi ariko buri wese ukwe, ko we “nibigenda neza” azajya i Luanda kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Muri iki kiganiro, Perezida Tshisekedi yabajijwe impamvu adashobora kuganira na M23, maze ahera mu myaka ya 2019 avuga uburyo uwo mutwe wari waraneshejwe mu 2012 wongeye ukisuganya ugaruwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe ngo leta ya Kinshasa yo yari imaze igihe ikora ibikorwa byo gucyura mu Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya leta ya Kigali n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu ntashobora kuganira na M23. Kumvikana cyangwa ibiganiro ndabishaka, ariko ndabishaka gusa n’u Rwanda kuko ni rwo runshotora, naranabivuze mu nama i Addis Abeba mbwira Kagame ubwe nti ‘ni wowe nshaka kubona imbere yanjye mu biganiro’ kugira ngo mubaze ngo ‘ni iki mushaka ku gihugu cyanjye n’abantu banjye? Kuki mukomeza iteka kwica abo dusangiye igihugu no gusahura imitungo y’igihugu cyanjye?’”

Mu gihe Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, Kigali nayo ishinja Kinshasa gufasha no gufatanya n’umutwe wa FDLR, impande zombi zihakana gukorana n’iyo mitwe y’inyeshyamba nubwo raporo iheruka y’inzobere za ONU ivuga ko ingabo z’ibi bihugu buri ruhande rukorana n’umutwe bishinjanya.

’Niteguye kuba mpagaritse ubukana bwanjye bw’intambara’

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo yarimo yiyamamariza manda ya kabiri, Perezida Tshisekedi yagiye akoresha amagambo akomeye kuri mugenzi we Paul Kagame, kuri M23, cyangwa ku Rwanda.

Hamwe yavuze ko “ku kibatsi gito” cy’ihuriro AFC rifatanya n’umutwe wa M23, “nzahita nkoranya inteko ishingamategeko imitwe yombi ntangaze intambara ku Rwanda”.

Ubundi nabwo arimo kwiyamamaza yagize ati: “Maze kubona imikorere ye [Kagame] naramubwiye nti ’njyewe nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza.’”

Muri iki kiganiro kandi Tshisekedi yavuze ko ashaka amahoro, aho yagize ati: “Njyewe intambara ntabwo nayitojwe, njyewe nzi amahoro, nzi iterambere, nzi ubuvandimwe, nzi ubufatanye aho ni ho nibona, si mu ntambara. Ariko ntibivuze ko uyidushakaho atazayibona, nushaka intambara tuzakora intambara.”

Abajijwe ku byo yavuze ubwo yiyamamazaga byo gutangaza intambara ku Rwanda, no “ku kibatsi gito”, yasubije ati: “Uko ibintu byifashe uyu munsi, nababwira ko ndi umuntu w’imbere ubirebera hafi – ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze.”

Avuga ko atakora ibyo yavuze, ko ubu hari “imihate ihagije ituma gutanga amahoro ari icyemezo cy’ubwenge kurusha kwishyira mu mwanya w’intambara”.

Yongeraho ati: “Ndashaka amahoro asesuye ku baturage banjye, ni yo mpamvu ku bw’ibyo niteguye kuba mpagaritse ubukana bwanjye bw’intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro.”

Mu gihe imirwano yarushijeho guca ibintu, abantu ibihumbi amagana bagahunga, M23 igasatira kandi ikagota umujyi wa Goma, ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa byasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kwemera inzira y’ibiganiro hagati ya Kinshasa na Kigali, binasaba u Rwanda gukura abasirikare barwo muri Congo.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *