RIB yafunze abantu umunani bakekwaho uburiganya mu bizamini by’akazi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abantu umunani, rukaba rubacyekaho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi.
Abafunzwe barimo abagenzuzi b’imari bane; barimo n’uwo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA), Uwo mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) uwo mu ka karere Ruhango ndetse n’uwo mu ka Ngoma.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abandi bafunzwe harimo abakozi bashinzwe Ishoramari n’Ubutegetsi mu mirenge ya Gishubi, Kansi, Kigembe na Gikonko y’akarere ka Gisagara.
Yavuze ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo kwaka no kwakira indonke, kwihesha ikintu cyundi ukoresheje uburiganya,kudasobanura inkomoko y’umutungo, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa ndetse kwiyitirira umwirondoro.
RIB ivuga ko uko ibyaha byakozwe harimo kwiba ibizamini mu ikoranabuhanga rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) rizwi nka E-recruitment no kurigurisha abagiye guhatanira umwanya w’akazi ahantu hatandukanye muri leta.
Dr Murangira uvugira RIB avuga ko ikizami kimwe wasangaga kigurishwa arenze 500,000 Frw ndetse ko iperereza rikomeje.
Yunzemo ko “iperereza rirakomeje, kugira ngo hatahurwe uwo ariwe wese wabigizemo uruhare, harimo n’abagiye mu mirimo muri ubwo buryo bw’uburiganya.”
Ibyaha abafunzwe bakurikiranyweho bihanishwa ibihano bitandukanye aho igihano gito ari imyaka ibiri naho igihano kinini ari imyaka 10 ndetse n’ihazabu ishobora kuva kuri Miliyoni 3 Frw kugera kuri Miliyoni 5 frw z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye cyangwa iz’umutungo adashobora kugaragaza.