DRC: Abasirikare ba SANDF barasanye ubwabo
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko abandi basirikare babiri bacyo bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kurasana ubwabo.
SANDF mu itangazo yasohoye yasobanuye ko “byabaye ubwo umwe muri bo yarasaga mugenzi we akamwica akoresheje imbunda y’akazi, mbere yo guhindukiza imbunda na we agahita yirasa mu cyico”.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo nticyigeze gisobanura icyatumye abasirikare bacyo bari muri RDC basubiranamo kugeza barasanye.
SANDF mu itangazo ryayo cyakora yavuze ko nyuma y’uko bariya basirikare bicanye yahise itangiza iperereza.
Yasobanuye kandi ko abasirikare bayo bapfiriye muri RDC ari abari bagize ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kuhagarura amahoro (MONUSCO).
Afurika y’Epfo isanzwe inafite muri Kivu y’Amajyaruguru abasirikare babarirwa mu 2,900 yoherejeyo mu butumwa bwa SADC bwo kurwanya umutwe wa M23 (SAMDRC).
Igisirikare cy’iki gihugu mu kwezi gushize cyatangaje ko babiri muri abo basirikare bishwe, nyuma y’uko ibirindiro barimo birashwemo igisasu n’abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23.