RIB yafunze umunyamategeko ukorera mu Mujyi wa Kigali azira kwakira indonke

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yafunze Rwagasore Theoneste, umunyamategeko ukorera mu Mujyi wa Kigali, Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo akemure ikibazo cy’umuturage.

Uwafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abatanze amakuru kuri iki cyaha, inakangurira n’abandi baturarwanda gukomeza gutunga agatoki ababasaba ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa babahe serivisi bemererwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *