Platini P yakabije inzozi zo kurebera Manchester united ku kibuga cyayo

Umuhanzi w’Umunyarwanda Nemeye Platini (Platini P) yishimiye kureba ikipe ye ya Manchester united yo mu Bwongereza asanzwe ari umufana wayo.

Ni umukino ikipe ya Manchester united yari yakiriyemo West Ham united muri shampiyona y’Ubwongereza (Premier League) w’umunsi wa 23 kuri Old Trafford, umukino ukaba warangiye Manchester united itsinze ibitego 3-0 bya West Ham united.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Platini P yashyizeho amwe mu mashusho avuga ko ari umunsi udasanzwe kuri we kuko yamaze kugera ku kibuga cyahoze ari inzozi ze kugeraho by’umwihariko ikipe ya Manchester united asanzwe akunda bikomeye.

Platini P yifotoreje kuri Old Trafford

Uyu muhanzi uri mu bahagaze neza mu myidagaduro y’u Rwanda no mu Karere yahise anafata agafoto nk’urwibutso kuri sitade ya Old Trafford ifite amateka akomeye ikaba yarakiniwe n’ibihangange mu mupira w’amaguru n’abarimo Cantona, David Beckham, Cristiano Ronaldo n’abandi benshi.

Platini P kandi uretse kuba ari n’umuhanzi asanzwe ari n’umukunzi w’umupira w’amaguru bikomeye by’umwihariko umukunzi w’ikipe ya Manchester united.

Platini P asanzwe ari umukunzi ukomeye wa Manchester united

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *