BAL: Ikipe y’u Burundi yanze guseruka mu kibuga yambaye Visit Rwanda

Ikipe ya Dynamo BBC yo mu gihugu cy’u Burundi yabujijwe guseruka mu mikino ya BAL yambaye imyenda iriho ibirango bya Visit Rwanda.

Amakuru aturuka imbere mu gihugu avuga ko hari bamwe mu bayobozi babujije iy’ikipe kuza kujya ku kibuga bambaye imyenda iriho ibirango bya Visit Rwanda.

Ni mugihe ubusanzwe iyi gahunda yambarwa n’amakipe yose yitabiriye irushanwa rya BAL igiye kuba ku nshuro ya Kane, iteganyijwe gutangira uyu munsi kuwa Gatandatu mu gice cya Kalahari Conference.

Ikipe ya Dynamo BBC imaze iminsi igeze muri Afurika y’Epfo

Dynamo BBC irajya mu kibuga kwesurana n’ikipe Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatandatu guhera Saa Moya z’umugoroba.

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki ku Isi, FIBA ryamaze kubabwira nibatagaragara ku kibuga bambaye imyenda yabugenewe mu irushanwa barahagarikwa muri Basketball imyaka itanu.

Dynamo kugeza kuri ubu ntiragira byinshi itangaza kubyo yamaze kubwira.

Dynamo BBC ishobora guhagarikwa imyaka itanu mu bikorwa bya Basketball

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *