Mukanyamuneza! Minisitiri Munyangaju Mimosa wavugwaga ko yatawe muri yombi yagaragaye akurikiye umukino wa Basketball

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi, bimwe mu binyamakuru byaramutse bishyira mu majwi Minisitiri wa Siporo Mimosa Munyangaju kuba yatawe muri Yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) azira kwaka indonke.

Gusa ku makuru yaje kwemezwa n’umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yavuze ko ayo makuru atariyo kandi ko nta muntu bazi w’umuyobozi bakiriye ukurikiranyweho kwaka ruswa.

Nyuma yo gutangaza ibyo benshi bamwe ntibabyemeye dore ko hari n’umunyamakuru ukoresha izina rya Byansi Baker kuri Twitter wavuze ko n’ubwo Dr Murangira atarabimenya azakubimenya.

Inkuru nyinshi zavugaga ko Minisitiri Mimosa Munyangaju akekwaho kuba yarafashwe yakira ruswa, mu gikorwa cyabereye kuri Hotel ya HillTop iherereye i Remera.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Minisitiri Mimosa Munyangaju arikumwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa FERWABA Mugwiza Désiré, Umuyobozi wa NBA muri Afurika Victor Williams, Perezida wa FIBA muri Afurika Anibal Manave, Umuyobozi wa FIBA mu Karere Dr Alphonse Bilé na Visi Perezida wa BAL John Manyo-Plange bakurikiye umukino wahuje Espoir BBC na NBA Academy.

Ni umukino warugamije kwerekana impano y’abakinnyi bato bakina imbere muri Afurika ukaba wabereye ku kibuga cya Lycée de Kigali.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa yagaragaye akurikiye uwo mukino ubona afite akanyamuneza mu maso. 

Minisitiri wa Siporo Mimosa yagaragaye afite akanyamuneza ku maso akurikiye Umukino
Minisitiri Mimosa yarikumwe n’abandi bayobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *