Indwara y’amaso yagaragaye mu bihugu by’abaturanyi yasabwe kwitonderwa

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika nyuma y’uko mu bihugu bituranye n’u Rwanda hagaragaye indwara y’amaso yandura cyane iterwa n’udukoko bita ‘Adenovirus’.

Ni indwara yandurira mu gukora aho uyirwaye yakoze cyangwa gusuhuza urwaye iyi ndwara igihe yakoze ku maso ntakarabe intoki neza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyasabye abafite ibimenyetso kugana amavuriro kugira ngo basuzumwe.

Ni kenshi Minisiteri y’Ubuzima yagiye isaba abaturarwanda kujya bagira isuku aho bari hose, ibi bikaba byari bijyanye n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyateye cyahitanye abatabarika ku Isi hose, byagiye bigaragara ko isuku iyingaza, mu buryo bwo gukara intoki no kwambara udupfukamunwa kuko yabashaga kwandura mu buryo bworoshye biciye mu matembabuzi.

RBC ivuga ko mu buryo bwo kwirinda iyi ndwara uretse gukaraba intoki inshuro nyinshi hakoreshejwe isabune, harimo no kwirinda kujya ahateranira abantu benshi mugihe uziko ufite iyo ndwara.

Harimo kandi kwirinda guhoberana n’abandi cyangwa kubasuhuza n’intoki mu gihe wikoze mu maso.

Kwirinda kogera muri pisine, kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku nk’amasabune, amavuta, indorerwamo y’umuntu warwaye iyo ndwara y’amaso. 

Kwirinda guhererekanye ibikoresho by’itumanaho birimo nka telefone ngendanwa, amafaranga mu ntoki.

Kwirinda kurarana ku buriri bumwe n’umuntu wagaragayeho iyo ndwara.

Iyi ndwara bivuga ko irangwa n’umuntu watukuye amaso, aryaryatana n’amarira menshi ndetse n’imirishyi, kokerwa no kubyimba kw’amaso, gutukura cyane kw’igice cy’umweru kigize ijisho ahagana mu bihenehene, kugira ibihu mu maso umuntu atareba neza, gufatana kw’ibitsike n’amaso ku buryo gufungura amaso bigorana cyane cyane mu gitondo, gutinya umuriro cyangwa urumuri. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *