NESA yatangaje igihe abanyeshuri bazatangirira ibiruhuko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2023/24.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki kigo cyatangaje ko abanyeshuri bazatangira gutaha bava ku bigo basanzwe bigaho berekeza mu miryango yabo bajya mu biruhuko guhera tariki 25 kugeza tariki 28 Werurwe 2024.

Ni ibiruhuko bizahurira n’iminsi mikuru ya Pasika n’igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byose bizafata iminsi igera kuri cumi n’ibiri (12) kuko bagomba gusubira ku mashuri guhera tariki 15 Mata 2024 bagiye kwiga igihembwe cya gatatu cy’amashuri.

Tariki ya 25 Werurwe 2024, bizaba ari kuwa mbere, hazataha abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri biherereye mu Turere turimo Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro biherereye m Mujyi wa Kigali, naho mu Ntara y’Amajyepfo harimo uturere twa Nyanza na Kamonyi.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hazataha ibigo biherereye mu turere twa Ngororero, Mu Ntara y’Amajyaruguru hazataha ibigo byo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

Ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, hazataha ibigo by’amashuri byo mu turere turimo Ruhango na Gisagara duherereye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibigo by’amashuri byo mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba bizacyura abanyeshuri babo.

Naho ibigo byo mu Turere twa Burera biherereye mu Ntara y’Amajyaguru nabyo bizacyura abanyeshuri babyo.

Mugihe ibigo bituye mu turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara ‘Iburasirazuba bikubiye muri iyo tariki bikazacyura abanyeshuri babo.

Kuwa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, ibigo by’amashuri bya Huye na Nyaruguru byo mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru n’ibigo byo muri Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bizacyura abanyeshuri babo.

Kuwa Kane 28 Werurwe 2024, ibigo by’amashuri birimo ibyo mu turere twa Muhanga na Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru n’ibigo byo mu Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba bizarekura abanyeshuri babo bajye mu biruhuko.

Amashuri asabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko yatangajwe, bohereza abanyeshuri bose hakiri kare kugira bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe kuzaha abanyeshyuri amafaranga y’ingendo mu bice bazaba bagiyemo bigendano n’ibiciro bishya by’ingendo biherutse gutangazwa.

NESA kandi yavuze ko mu rwego rwo koherereza abanyeshuri mu rugendo rwabo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara bazafatira imodoka kuri sitade ya ULK ku Gisozi zibajyana mu byerekezo by’aho bataha, ikindi uzarenza isaha ya Saa Cyenda azasanga sitade yamaze gufungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *