Umunyamakuru wo muri Kenya yasanzwe yapfiriye aho yari acumbitse

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 17 Werurwe, umunyamakurukazi waruzwi cyane ku izina rya Rita Tinina yasanzwe yapfiriye mu nyubako yaracumbitsemo ya Brooklyn Springs iherereye Kileleshwa i Nairobi.

Icyateye urwo rupfu kugeza kuri ubu ntibiramenyekana kuko atigeze ataka indwara iyo ari yo yose mbere yuko ava mu kazi yerekeza kuryama ku wa gatandatu n’ijoro.

Uyu munyamakurukazi usanzwe ukorera kuri Television ya NTV, abo bakorana batunguwe no kubona amasaha yarasanzwe akoreraho ageze ahagana Saa Saba z’amanywa nibwo batangiye kubyibazaho dore ko nawe ntacyo yari yabamenyesheje.

Tinina yari umwe mu banyamakuru bakunzwe muri Kenya

Yarasanzwe abana n’umukobwa we w’imyaka icyenda n’umukozi wo murugo wabwiye abapolisi ubwo bagera kwa nyakwigendera ko yabonye nyirabuja atinda kubyuka bitandukanye nuko byari bisanzwe.

Umukozi akomeza avuga ko yagiye gukomangira nyirabuja mu cyumba yararagamo ariko yumva ntakomye, ariko n’ubwo n’umuryango utari ufunze yafunguye abona Tinina atarimo gusubiza.

Uwo mukozi w’umukobwa yahise ahamagara inshuti yarisanzwe ariy’umuryango bari banaherukanye mu ijoro ryo kuwa gatandatu, aho iyo nshuti yahise ihamagaza polisi.

Muri raporo yatanzwe kuri sitasiyo polisi kuri polisi ya Kilimani yo yerekana ko mukuru wa Rita, Helen Sialu ari we wamenyesheje Robert Nagila ukora muri CGTN ahamagaza abapolisi.

Amakuru avuga ko yahise hahamagazwa imbangukiragutabara gusa ubwo yahageraga ngo polisi yagiye kuhagera n’ubundi yamaze gushiramo umwuka.

Umurambo we polisi yavuze ko nta bikomere warufite ku mubiri, aho yahise ajyanwa ku irimbi rya Umash ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Tinina kandi yigeze akora mu itsinda ryo kuri television yo muri Kenya KTN.

Bamwe mu banyamakuru bagenzi be bivugwa ko bahise bihutira aho kwa nyakwigendera ubwo bari bamaze kumva ko yitabye Imana aho basanze polisi yarimo igenzura.

Abantu benshi barimo abo bakoranye, abakunzi be, abayobozi bagiye ku mbuga nkoranyambaga mu kugaragaza akababaro ka mugenzi wabo wabuze ubuzima mu buryo butunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *