M23 yigaruriye ibice byinshi by’i Masisi mu mirwano itari yoroshye yayihuje na FARDC

Ahagana mu masaha ya Saa Sita kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, habaga imirwano ikomeye yahuje umutwe wa M23 na FARDC na Wazalendo yarangiye uyu mutwe w’inyeshyamba wigaruriye imwe mu midugudu ndetse n’uduce twinshi two muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, aho ubu barimo kutugenzura ni mugihe imirwano yabereye muri Centre ya Kirumbu, muri Sheferi ya Bashali, yo muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru agera ku rubuga Kivu Morning Post ava muri ibyo bice, avuga ko inyeshyamba za M23 zabanje gutera ibirindiro bya Wazalendo biri ahitwa Kalengera, umudugudu uri mu kirometero 1 uvuye Kirumbu, mbere yo kugaba igitero ku murwa mukuru w’aka gace, ari wo centre ya Kirumbu.

Biravugwa ko inyeshyamba za M23 nyuma yo kwigarurira uyu mujyi, zakomeje zerekeza imbere i Kalengera, aho ngo zacanyiranye n’aba Wazalendo bari bashikamye banze kuhava ariko amaherezo biruka berekeza mu misozi yitegeye aka karere.

Kuri ubu imwe mu midugudu byemejwe ko yafashwe ni Kirumba, Gyagoro na Kalengera.

Ayo makuru arakomeza avuga ko kugeza ubwo iki kinyamakuru cyandikaga iyi nkuru, imirwano yari ikomereje Bweru, mu gihe abaturage bamwe bo mu bice byigaruriwe bari bahunze amasasu bagana mu bihuru basubiye mu ngo zabo mu masaha akuze kuri uyu wa Kane.

Ituze naryo ngo ryagarutse muri centre ya Kirumbu na Kalengera usibye ngo amasasu macye macye yumvikana yo gukanga umwanzi waba ukihihishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *