FARDC yashoje intambara mu duce twigaruriye na M23 tubarizwamo amabuye y’agaciro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Imirwano hagati ya M23 na FARDC yarushijeho gukomera mu misozi ikikije umujyi wa Sake.

Nkuko sosiyete sivile yabitangaje, iyi mirwano yatangijwe na FARDC yabereye ahitwa Mushaki Bihambwe.

Abaturage benshi bahunze ndetse imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Congo.

Indi mirwano yakomereje mu mudugudu wa Bihambwe wari wafashwe na M23 mu minsi ishize, ubarizwa hafi y’agace ka Rubaya kazwiho cyane gucukurwamo amabuye y’agaciro.

Hari andi makuru avuga ko FDLR, Nyatura, SADC n’ingabo z’u Burundi bagabye ibitero kuri M23 ahitwa Kibumba birangira iri huriro rihawe isomo rikomeye.

Abaturage benshi bahangayitse, barasaba kurindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *