Kigali Pele Stadium igiye gushyirwa ku rwego rwo kwakira igikombe cy’Afurika

Minisiteri ya siporo mu Rwanda ‘Minisports’ yemeje ko sitade yitiriwe umunyabigwi ukomoka muri Brazil, Kigali Pele Stadium igiye kubakwa bundi bushya aho izashyirwa ku rwego rwo kwakira n’igikombe cya Afurika.

Mu bijyanye n’ibikorwa bya siporo by’umwihariko za stade z’umupira w’amaguru, Minisiteri ivuga ko igiye kubaka sitade esheshatu zizaza zunganira sitade amahoro igeze ku musozo.

Stade Amahoro iri kigero cya 93% y’imirimo yo kuyubaka, ikeneye izindi sitade ziyunganira, ni muri urwo rwego rero Minisiteri ya Siporo igiye kubaka izindi sitade esheshatu nshya.

Biteganyijwe ko aya masitade mashya azaba yuzuye mu mwaka wa 2030 ujyanye n’icyerekezo cya siporo mu Rwanda.

Muri sitade eshatu nshya ziri gutekerezwaho harimo na Kigali Pele Stadium, igiye kubakwa bundi bushya igashyirwa ku rwego rwo kwakira Igikombe cy’Afurika.

Nshimiyimana Alex Redamptus ushinzwe ibikorwaremezo bya Sports muri Minisiteri ya Siporo, yabwiye Igihe ko iyi stade yitiriwe Pele igiye gushyirwa ku rwego rwo hejuru aho izubakwa bundi bushya ku buryo yanakwakira igikombe cya Afurika.

Mu yandi mastade mashya azubakwa ku buryo azunganira sitade Amahoro, harimo izaba iri i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga.

Kigali Pele Stadium igiye kongera kuvugururwa ku buryo izajya yakira n’imikino ikomeye ku mugabane w’Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *