Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw’abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu ruteraniye muri BK Arena aho bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 rumaze rukora ibikorwa by’Ubwitange, ku nsanganya matsiko igira iti:”Dukomere ku murage wacu”.

Ni Urubyiruko rw’abakorerabishake ruhagarariye abandi kuva ku rwego ry’akagari kugera ku rwego rw’Igihugu mu Rwanda rwateraniye muri iyi nyubako y’imyidagaduro, aho baraganirizwa n’abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori, biteganywa ko ibi birori biribunitabirwe n’umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, uru rubyiruko ruvuga ko ari nawe rufatiraho urugero kimwe na bamwe mu bari Urubyiruko bafatanyije mu rugamba rwo kubohora Igihugu bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibirori by’Isabukuru y’Imyaka 10 y’urubyiruko rw’abakorerabishake byatangijwe na Minisiteri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

Urubyiruko rw’abakorerabishake mu gukumira no kurwanya ibyaha ni Urubyiruko rwishyize hamwe rufite intego yo gukora ibikorwa by’Ubwitange bagamije kugira uruhare mu kubaka Igihugu, kuva mu mwaka wa 2013.

Bakaba baragaragaje umutima wo kwitanga mu gihe u Rwanda rwari rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 aho bafashaga Abaturage kwirinda kwanduzanya no kuyikwirakwiza hirya no hino mu gihugu cyane cyane ahahuriraga abantu benshi.

Nubwo uru rubyiruko rwagaragarije ubwitange buri wese mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ari nabwo abenshi babamenye, bo bari basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha inzego z’ibanze hirya no hino mu mirenge aho bitangaga mu gucyemura ibibazo bibangamiye umuturage nko; kubaka imirima y’ibikoni hagamijwe kurandura imirire mibi, kurwanya Ibiza, Umutekano n’ibindi bikorwa bicyenera imbaraga mu tugari n’imirenge.

Kuri uri ubu uru rwego rw’Urubyiruko rw’abakorerabishake mu gukumira no kurwanya ibyaha rukaba rwarageze mu turere twose tw’Igihugu kandi bafite ababahagarariye kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rwego rw’Igihugu. Ubu hakaba baharwa Urubyiruko rw’abakorerabishake rurenga Miliyoni imwe mu gihugu cyose.

Uyu munsi bakaba bari kwizihiza Isabukuru y’imyaka 10 rumaze rwishyize hamwe, no kwishimira ibyo bamaze kugeraho muri urwo rugendo rwo kwitanga mu kubaka u Rwanda.

Abayobozi batandukanye muri Minisiteri bitaribiri ibirori by’Urubyiruko rw’abakorerabishake

Amafoto: @igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *