Niyonzima Sefu yaciye bugufi kuri Kiyovu Sports iherutse ku muhana

Umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier uzwi nka ’Sefu’ uherutse guhagarikwa imikino itandatu na Kiyovu Sports yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku myitwarire ashinjwa yari yatumye ahagarikwa.

Tariki ya 10 Werurwe ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Niyonzima ‘Sefu’ imikino itandatu ya Shampiyona yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntikiyakiniye Kiyovu Sports mu mukino iheruka gutsindamo Musanze FC ibitego 3-1 kubera ibyo bihano bishingiye “ku myitwarire idahwitse.”

Niyonzima Olivier Sefu yasabye imbabazi Kiyovu Sports iherutse kumuhagarika

Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeannine, yabwiye IGIHE ko Niyonzima Olivier Sefu yandikiye iyi kipe ayisaba imbabazi.

Ati “Yego, yanditse asaba imbabazi ariko ibaruwa njye sindayibona.”

Niyonzima uzasoza amasezerano muri Kamena, yasabye kongera gukinira Kiyovu Sports nyuma y’iminsi mike avuye mu Ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Botswana ndetse na Madagascar i Antananarivo muri Werurwe.

Kiyovu Sports ya munani n’amanota 34, izasubira mu kibuga yakira Sunrise FC mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2024, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *