Davido yatunguranye avuga ko atazi igihugu cya Sudan y’Epfo
Umuhanzi w’icyamamare Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko avuze ko atazi igihugu cya Sudan y’Epfo.
David Adedeji Adeleke OON uzwi nka Davido mu muziki ibi yabivuze ubwo yari mu gihugu cya Uganda aho aherutse gukorera igitaramo cy’amateka.
Mu kiganiro yagiriye kuri television ya NBS Uganda Davido yabajijwe n’umunyamakuru ko nimba hari umuhanzi yaba azi wo mu gihugu cya Sudan y’Epfo.
Uyu muhanzi yatunguye abakurikiranaga ikiganiro ahubwo ariwe ubaza umunyamakuru nimba icyo gihugu kibaho.
Aho yahise amubaza ati “Ese burya habaho igihugu cya Sudan y’Epfo, uwo munyamakuru nawe ahita amusubiza ati “yego Sudan y’Epfo ni igihugu.”
Davido we yahise amusubiza ko azi igihugu cya Sudan gusa.
Akomeza abaza ati “Ubwo bivuze ko habaho Sudan y’Epfo, Sudan y’Amajyaruguru, Sudan y’Uburengerezuba, Sudan y’Uburasirazuba?”
Uwo munyamakuru yahise asubiza Davido ko hari Sudan y’Epfo na Sudan gusa.
Sudan y’Epfo ni igihugu cyabayeho mu mwaka 2015, kiza kubona ubwigenge tariki 9 Nyakanga 2011, kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 11.
Davido atunguranye avuga ko atazi igihugu cya Sudan y’Epfo mugihe nyamara iki gihugu gisanzwe gifite abanyamuziki barenga 50 bafite amazina akomeye.