Rihanna yongeye kurikoroza asangiza amafoto ye akuriwe inda y’umwana wa kabiri-AMAFOTO

Rihanna ukuriwe yasangije amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuva yatwita akaba yitegura kubyara umwana wa kabiri n’umuraperi A $ AP Rocky.

Mu mafoto yashyize hanze amugaragaza yambaye ibisa ntaho ari ntabyo nyuma yuko afotowe yifashe ku mabere gusa ndetse n’akenda k’imbere.

Yagaragaye kandi yambaye imikufi ihenze irimo impeta ya Zahabu, urunigi rw’ifeza, n’ibikomo bikiyongeraho n’amaherena hamwe n’inkweto ndende zizwi zikozwe mu ruhu rw’inyamaswa nka High heels.

Mu magambo yanditse, uyu muhanzikazi yagize ati “Dore urukurikirane ruto nise ‘Rub on ya titties’. Mu rwego rwo kubahiriza inda yanjye bwa mbere, kwiberaho nk’umubyeyi nka g, no guhinduka ku mubiri wanjye! Umwana RZA … we araho ngaho ntaragira ibyo yambara nk’uko mama we ameze, cyangwa uko yagakwiriye kumera mu kundema.”

Rihanna na A $ AP Rocky kuri ubu bategereje umwana wabo wa kabiri; gusa bombi birinze gutangaza igihe umwana azavukiraho.

Rihanna w’imyaka 35 yibarutse umwana we w’imfura y’umuhungu yise Noah Mayers n’umuraperi A $ AP Rocky tariki 13 Gicurasi 2022.

AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *