Ibihugu bimwe byo muri Amerika byagize ubwirakabiri

Ibihugu birimo Canada, Mexico, n’Amerika kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mata 2024, ku isaha ya Saa Munani n’iminota irindwi z’amanywa (i Washington DC) habaye ubwirakabiri bw’izuba bwuzuye (tatal solar eclipse).

Icyo gihe hari Saa Mbili n’iminota irindwi z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Abatuye Mexique ni bo babanje kububona nk’uko byari biteganyijwe, bikomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse byitezwe ko bisoreza muri Canada saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye bubaho iyo Ukwezi kunyuze hagati y’Izuba n’Isi, kugakingiriza Izuba ryose ntiribashe kugaragara mu bice by’Isi igicucu cyako kiringaniye nabyo. Abari muri ibyo bice bahita babura umucyo, bakisanga mu mwijima.

Ubwirakabiri bwo muri ubu bwoko bwaherukaga kuba ku wa 21 Kanama 2017. Ubundi nkabwo biteganyijwe ko buzaba mu 2044.

Uretse kuba ari ibintu byahuruje benshi bifuza kubireba cyane ko ari imboneka rimwe, ibitangazamakuru bikomeye ku Isi nka ABC, ABC News Live, National Geographic Channel, Nat Geo WILD, Disney+ na Hulu byerekanye imbonankubone (live) uko ubwo bwirakabiri bugenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *