#Kwibuka30: Uwarokotse Jenoside yahawe impyiko n’umuturanyi we utarahigwaga
Mukamuyoboke Vestine w’imyaka 57 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, utuye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke yahawe impyiko n’umuturanyi we utarahigwaga muri Jenoside.
Ni igikorwa cyabaye uwagikorewe [Mukamuyoboke Vestine] aho ahamya ko ari intambwe nziza idasubira inyuma ishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
I Nyamasheke mu Murenge wa Macuba ahitwa Hanika, hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 8.
Kuva kuri uru rwibutso kugera iwe mu rugo, harimo nka metero 300, nkuko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa, Mukamuyoboke yagarutse mu Rwanda icyizere cyo kubaho cyari hafi ya ntacyo.
Icyanga cy’ubuzima cyaje kugaruka, Mukamuyoboke arongera ashakana na Manifasha Pierre barabyara, abana bariga neza ndetse babana neza n’abaturanyi babo neza, gusa mu mwaka wa 2017 yaje kurwara impyiko araremba.
Ugabanumva Desire kuri ubu ufite imyaka 44, ufite umugore n’abana 4, we ntiyahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri 2017 niwe wemeye kumuha impyiko.
Babifashijwemo n’ikigega FARG cyari kigenewe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, Mukamuyoboke Vestine na Ugabanumva Desire boherejwe mu Buhinde.
Ubu bombi bameze neza ndetse imiryango yabo nayo ibanye neza.
Bavuga ko gusa havuzwe amagambo menshi y’urucantege ko umugabo watanze impyiko, atazongera kubyara.
Hashize imyaka hafi 7 igikorwa cyo gutanga impyiko kibaye, Ugabanumva Desire n’umugore we Niyitegeka Charlotte babyaye undi mwana bamwita Sano.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Macuba, Kaneza Adolphe avuga ko imibanire y’uyu muryango igaragaza urwego rw’ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda bagezeho.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwerekanye ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 94.7%.