Ibyaranze tariki 11 Mata 1994: Abatutsi benshi bari bahungiye ETO Kicukiro bizeye Ingabo z’ababiligi barishwe

Abatutsi benshi bari bahungiye muri ETO 1994, aho bari bizeye kurindwa n’ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro byarangiye nabi, MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994.

Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND, (ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko) no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

Ingabo z’ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR. Abo nibo bakwiye kubazwa mbere y’abandi iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye muri ETO.

Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Shagasha, bose barishwe

ADEPR Shagasha rwari urusengero rw’abarokore kandi rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n’Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye. Abatutsi bahahungiye ni abana n’abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa.

Muri uru rusengero hahungiyemo abagore n’abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera tariki ya 11/04/1994 Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu. Muri uru rusengero n’ubwo hahungiyemo abagore n’abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b’abahungu bakabica.

Kugira ngo baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni abakobwa. Ikindi gikorwa kirenzeho ni uko abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bazanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bakurwaga muri iyi Mirenge yavuzwe haruguru.

Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma, Cyangugu

Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Cellule ya Gihinga muri Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside kuwa 11/04/1994 hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y’uwitwaga Mukandagara Odette babiciramo bose barabarangiza. Aha naho hakaba harabaye umukwabu wo kubagota mu Kagari kabo bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.

Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Cellule Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n’Interahamwe zaho zatangiye gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye kugira ngo zibashe kubica zibarangize.

Barahahungiye kuva kuwa 09/04/1994 nimugoroba bamaze kuba benshi kuwa 11/04/1994 kumanywa nibwo babagose barabica.

Bishwe n’Interahamwe zari zaturutse mu maserire yegereye Segiteri ndetse n’abapolisi ba Komini (Police communal). Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na Rujigo François n’abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda naho ari ukubagota ngo batazahungira ahandi.

Abatutsi barenga 15,000 biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu

Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba, mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye . Biciwe mu nzu z’abapadiri, muri Centre de Sante, no muri Centre Nutritionelle. Aya mazu yose akaba ari aya Paruwasi ya Hanika.

Interahamwe zabishe ni Alphonse bahimbaga Rasta mwene Pasteur uyu akaba yari umusirikare. Niwe wakoresheje Grenade zishe Abatutsi, Ngoboka Saveur, Gasheme mwene Basabose (Gasheme akaba yari umutandiboyi wa Gatera Fabien).

Izindi Nterahamwe ni Hatunguramye Joseph, Hanyurwa Valens, Nkerabahizi Oscar, Michel Bahimaya, Mukono wari umucuruzi mu Kirambo akaba ari nawe waguriraga icyo kunywa Interahamwe ngo zice zifite morale. Aba bose bakaba bamwe bari abayobozi b’Interahamwe, abandi ari Interahamwe ruharwa zamaze Abatutsi bo kuri Paruwasi ya Hanika.

Abatutsi bo muri iyi Komine yitwaga Gatare batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Hanika kuva kuwa 08 – 09/04/1994 kuko babonaga Abahutu baho batangiye kwiremamo udutsiko, bavuga ko Abatutsi babiciye umubyeyi wabo. Kuwa 09/04/1994 nibwo hishwe umusore wishwe atewe inkota n’umuturanyi we ashyingurwa kuwa 10/04 mu Muramba – Gitwa, Abatutsi bagiye kumushyingura abahutu barimo babakina ku mubyimba ngo muzashyingura muruhe.

Kuwa 11/04/1994 nibwo Burugumestre w’icyahoze ari Komine Gatare witwaga Rugwizangoga Fabien yahageze nka 12h00’ avuye mu nama ya Prefet wa Cyangugu, Emmanuel Bagambiki. Nyuma y’aho nka 15h00’ hahise haza igitero gikomeye kiza kubica Burugumestre ahavuye.

Iki gitero kandi cyarimo umugore witwaga Marigarita wari Konseye kuva mbere 1990 urugamba rwo kubohoza Igihugu rutangizwa, uyu mugore akaba yaragize uruhare rutaziguye mu gufungisha Abatutsi benshi babita ibyitso by’Inkotanyi.

Abatutsi barimburiwe i Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo

Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa 11/04/1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu bicwa bose bigizwemo uruhare n’umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas. Kugeza ubu imibiri y’abahiciwe ntiyigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *