Aba Polisi baguye mu myigaragambyo yamagana ubwicanyi bukomeje kubera i Goma

Mu gihe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kubaho impfu za hato na hato, abigaragambya bamagana ubwo bwicanyi byarangiye iguyemo aba Polisi babiri bashaka kuyihoshya.

Amakuru avuga ko abo bapolisi biciwe hagati y’ahazwi nko kuri Horeb no ku musigiti w’Abayisilamu uherereye muri Quartier ya Katindo, nyuma yo kugwa mu gico cy’abambuzi babishe babanize nyuma yo kubaka imbunda bari bafite.

Urupfu rw’aba bapolisi ruje rukurikira izindi nyinshi zimaze iminsi zikorerwa i Goma.

Nko mu byumweru bibiri bishize muri uyu mujyi hamaze kwicirwa abantu babarirwa muri 18.

Abashinjwa kuba inyuma y’ubwo bwicanyi ni abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo Leta ya RDC yahaye intwaro ngo bayifashe guhangana n’umutwe wa M23 bamaze imyaka ibiri n’igice barwana.

Ni ubwicanyi kandi bunavugwamo Ingabo za RDC (FARDC) kuko hari abasirikare batatu baheruka gutabwa muri yombi bashinjwa kubugiramo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *