Gasabo: Noteri w’Umurenge yatewe n’abagizi ba nabi baramwica

Umugabo witwa Elyse Ndamyimana wari Noteri w’ubutaka mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.

Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2024 ubwo Ndamyimana yatahaga, agahura n’abo bantu bari bitwaje ibikoresho byamuhekuye.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yateraguwe ibyuma mu ijosi no mu misaya, abaturage bamwihutanye kwa muganga agwa mu Bitaro bya Kacyiru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabirwa, yavuze ko ibyo byabaye hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo abambuye ubuzima nyakwigendera babiryozwe n’amategeko.

Umurambo wa nyakwigendera wagumishijwe ku bitaro aho yaguye mu gihe bategura gukora imihango yo kumushyingura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *