Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku mpamvu zitatangajwe n’Urukiko.

Karasira, wahoze ari umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda, yaje mu rukiko i Nyanza mu majyepfo yikoreye igikapu kirimo ibifurumba by’impapuro n’ibitabo – bishoboka ko ari ibigize dosiye ye – afite n’akajerekani k’amazi ye yo kunywa.

Karasira ashinjwa ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.

Muri Mata (4) 2023 ni bwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri mu karere ka Nyanza, ubu rugeze aho agomba kwiregura nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwo bwarangije kumurega no gutanga ibimenyetso bimushinja.

Uyu munsi, mbere y’uko urubanza rutangira Gatera Gashabana, wari uri mu rukiko, yandikiye urukiko ibaruwa ko yivanye muri uru rubanza yari yaratangiranye narwo.

Amaze kwandika iyo baruwa no kuyishyira muri ‘system’ y’urukiko Gashabana yahise asohoka aragenda.

Nyuma, urukiko rwatangaje ko Gatera Gashabana yikuye mu rubanza, gusa ntirwatangaje impamvu, umucamanza ahita abaza Karasira niba yiteguye kuburana atunganiwe cyangwa niba akeneye umwunganizi.

Karasira yabwiye Urukiko ko rwamufasha gushaka umwunganizi kuko “muri gereza nta bwinyagamburiro mfite”.

Yagie ati: “Umutungo wanjye wose warafatiriwe ku buryo njyewe byahita bingora –mumfashe kugira ngo urutonde rw’abavoka nabona nakoroherezwa kugira ngo nshobore kuvugana nabo.”

Urukiko rwemeye kumworohereza, urubanza ruhita rurasubikwa rukazasubukurwa tariki 03 Nzeri (9) 2024.

Mbere mu rubanza, Karasira yahoranye abunganizi babiri, Gashabana na Evode Kayitana ariko Kayitana nawe yaje kwivana muri uru rubanza, Karasira we yavuze ko yamwirukanye kuko ngo yashakaga umunyamategeko “ukiri muto kandi uzi ibintu by’ikoranabuhanga”.

Bimwe kuri Aimable Karasira

Karasira w’imyaka 46 yafunzwe mu 2021 ashinjwa ibyaha birimo “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi”.

Hari hashize iminsi micye avugiye kuri kuri ’channel’ ye ya YouTube yise Ukuri Mbona, ibireba ubuzima bwe, ashinja abari abasirikare ba FPR-Inkotanyi kwica ababyeyi be n’abavandimwe be babiri.

Muri icyo kiganiro Karasira yavuze ko nyuma ya jenoside atahawe uburenganzira buhabwa abacitse ku icumu nko kurihirwa amashuri, kuko avuga ko bamenyaga ko “ababyeyi be bishwe n’Inkotanyi”.

Yavuze kandi ko kugeza icyo gihe mu 2021 yabanaga gusa na murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe, nawe ubwe akavuga ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije, ndetse ko mu myaka yashize ubwo yari ageze muri kaminuza nk’umunyeshuri bamwangishije abandi barokotse jenoside.

Karasira waminuje mu ikoranabuhanga, azwiho kuvuga ibitekerezo bye akoresheje YouTube, avuga ko ibi byatumye yirukanwa ku kazi ko kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda mu kwa munani 2020.

Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko yirukanwe kubera “kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuranye n’indangagaciro, amahame n’inshingano ze nk’umurezi.”

Ivomo: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *