Rudeboy wo muri P-Square yasangije amafoto yagiye gusaba umukobwa yihebeye

Umuhanzi Paul Okoye ukomoka muri Nigeria akaba azwi cyane mu itsinda rya P-Square yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yagiye gusaba umukobwa yihebeye bitegura kurushinga.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yasuye umuryango w’umukobwa witwa Ifeoma utuye ahitwa Abia, mu cyumweru gishize kugira ngo batangira gutegura ibigendanye n’ubukwe muri rusange.

Rudeboy azaba agiye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’umugore basanzwe banafitanye abana batatu witwa Anita baheruka gutandukana mu Ukuboza umwaka 2022.

Paul Okoye n’impanga ya Peter Okoye basanzwe babarizwa mu itsinda rya P-Square ryaciye ibintu kuva mu myaka irenga 15 kugeza n’ubu.

Mu mafoto yashyizwe hanze yerekana Rudeboy we n’umukunzi we bari ku bipfukamiro basengerwa n’ababyeyi babaha umugisha ku bw’urugendo rwo kubana akaramata bagiye gutangira bombi.

Singer Paul Okoye shares photos from his marriage introduction

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *