Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho ubuharike ku mugore we w’isezerano

Umugabo w’imyaka 48 wo mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho icyaha cy’ubuharike no guta urugo.

Ibi byabaye kuwa Gatanu, tariki 7 Kamena 2024.

Uyu mugabo washakanye n’umugore we byemewe n’amategeko mu 2003, mu myaka 8 ishize yataye urugo ajya gutura mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Karuhayi.

Ageze aha i Rwamagana yashakiyeyo undi mugore w’imyaka 33 babana mu buryo butemewe n’amategeko ndetse banabyarana abana babiri.

Uyu mugabo n’umugore wa kabiri batawe muri yombi ubwo bari bagiye mu Murenge wa Kagano gukora ubukwe ubukwe bwo gusaba no gukwa bihita bimenyekana kubera ko ariho umugore mukuru avuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Jean Damascène yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Ntibaziyaremye n’umugore we bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo.

Ati “Bari baje mu bikorwa byo gusaba umugeni, bigaragara ko bari mu bukwe bunyuranyije n’amategeko kuko gusaba umugeni ni ibikorwa biganisha ku kuba abantu banasezerana kandi ishyingirwa rinyuranye n’amategeko, ubushoreke n’ubuharike byose birakurikiranwa”.

Gitifu Uwimana yasabye abaturage kuzirikana agaciro k’umuryango, haba kubashyingiwe babana no kubitegura gushinga urugo.

Ati “Kuba ufite umugore wa mbere ugashaka n’uwa kabiri ni ibintu binyuranye n’Itegeko Nshinga, abaturage bacu tubasaba guhora bamenya amategeko kandi bagahora bayaha agaciro mu byo bakora buri munsi. Ikindi tubibutsa ni uko ubushoreke n’ubuharike ni icyaha gihanwa n’amategeko. Kurema umuryango uteye imbere utekanye uba ugomba kunyura mu nzira z’ibyo amategeko ateganya”.

Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo yaryo ya 2, igika cya 3, rivuga ko ubuharike ari “Ukugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro”.

Igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo ya 246, giteganya ko umuntu ugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza ku 500.000 RWF cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *