Bwa mbere APR Fc na Rayon Sports zigiye guhurira muri Sitade Amahoro yavuguruwe

Amakipe abiri asanzwe ahanganye muri ruhago y’u Rwanda, APR Fc na Rayon Sports zigiye guhurira muri sitade Amahoro yavuguruwe.

Ni umukino ugiye kuba bwa mbere muri sitade Amahoro kuva yatangira kuvugururwa, ukaba uteganyijwe kuwa 15 Kamena 2024.

Amakuru avuga ko mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kwishimira igikorwaremezo gikomeye bagejejweho cyo kubakirwa iyi sitade, bashyiriweho umukino bise ‘Umuhuro mu Amahoro’.

Uyu mukino uzaba ufunguye ku makipe yombi kuko yemerewe kuzakoresha abakinnyi bose bafite yewe n’abari mu igeragezwa cyane ko aribyo bihe arimo.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 Frw ndetse n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Icyakora uyu mukino ntabwo ari uwo gutaha iyi stade ku mugaragaro kuko izatahwa nyirizina tariki 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *