Uko inyabarasanya yatabaye Perezida Kagame biturutse ku kiganiro yumvaga kuri Radio
Perezida Kagame yagaragaje ko akiri umwana hari ikiganiro yajyaga akurikira kuri Radio Rwanda akiri impunzi muri Uganda. Ikiganiro cyitwa “Ese wari Uzi ko” cyamutabaye yakomeretse kuko yakoresheje ubuvuzi yigiye muri iki kiganiro.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Television y’Igihugu aho yagaragaje ko ururimi rw’ikinyarwanda rubumbatiye umuco nyarwanda kandi ko rurimo ubumenyi bukenewe mu buzima bwa buri munsi.
Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yavuze ko yumvaga akiri umwana kuri Radio Rwanda yemeje ko ari hamwe mu ho yigiye ikinyarwanda avuga uyu munsi. Uretse kuba mu rugo ababyeyi barakimutoje ngo yanacyumvaga cyane kuri Radio Rwanda.
Perezida Kagame yagaragaje ko umuti wo komora igikomere yigishijwe n’ikiganiro “Ese wari uziko?” wamutabaye mu buhungiro aho atari hafi y’amavuriro. Ati “Narakomeretse muri 1983, narakomeretse nibuka ko numvise muri prorogramu ya “Ese wari uziko”, mfata Inyabarasanya ndahonda nshyira ho nta na Bandages zari ziri ho icyo gihe nshyira ho ikirere. Ni uko nakize.”
Perezida Kagame yongeye gukebura abafite ururimi rw’ikinyarwanda mu nshingano. Abasaba gushyira ho imbaraga mu kugira ngo ururimi rw’ikinyarwanda rusigasirwe. Ndetse ashimangira ko umuco w’igihugu ugira uruhare rukomeye mu iterambere ryacyo.