Hatangajwe imibare ya Wazalendo baherutse kwicwa na FARDC

Sosiyete sivile yo muri Beni ivuga ko aba barwanyi ba Wazalendo bagabye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za FARDC maze hapfa abagera kuri batandatu.

Sosiyete sivile yo muri aka gace ikomeza ivuga ko nta mibare y’ingabo za FARDC izwi muri iri rasana iratangazwa kandi nta n’icyo ubuvugizi bw’izi ngabo burabivugaho.

Hagataho taliki 15 Kamena 2024, Wazalendo yishe abasirikare babiri ba FARDC mu gace ka i Njiapanda. Umuyobozi w’akarere ka Lubero atangaza aba basirikare baguye mu gico cyatezwe n’izi nsoresore. Kuri iyo taliki n’ubundi MONUSCO yagabweho igitero na Wazalendo ubwo yari mu gace ka Malende mu Birometero birindwi uvuye mu mujyi wa Butembo ho muri Kivu ya Ruguru.

Aba basirikare ba MONUSCO barashweho ubwo bari bagiye kurinda abaturage ngo badaterwa n’abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF bamaze igihe bica abaturage muri Ituri.

Ubu bwigomeke bwa Wazalendo, hari abavuga ko bushingira ku guhabwa imbaraga z’umurengera na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi wagiye ushimagiza aba barwanyi, avuga ko igizwe n’urubyiruko rw’intangarugero mu gukunda igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *