Luvumbu wahoze muri Rayon Sports yabonye ikipe nyuma yo kurangiza ibihano

Umunye Congo Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa kubera kuvanga umupira na politiki, yasinyiye ikipe ya Vita Club mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mukinnyi wahoze muri Rayon Sports ari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d’Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria, berekanywe n’iyi kipe yo muri Congo Kinshasa nk’abakinnyi bayo mu myaka ibiri iri imbere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Umunye-Congo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi.

Ni nyuma kandi yo kuba uyu mukinnyi yari yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu gihe cy’amezi atandatu kubera ibimenyetso bya Politiki yagaragaje muri shampiyona.

Nyuma yo kugera iwabo, ubuyobozi bwa V.Club, bwahise bumuha ikaze ndetse bwemeza ko niyifuza gukinira iyi kipe, imiryango ifunguye kuri we.

Ni ku nshuro ya Kabiri Luvumbu agiye gukina muri AS Vita Club.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *