Napoli yo mu Butaliyani yahanuye ibiciro by’umukinnyi wayo Victor Osimhen ku ikipe yaba imushaka

Ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani ngo igiye kugabanya igiciro cy’umukinnyi wayo Victor Osimhen kugira ngo yorohereze amakipe amushaka.

Victor Osimhen ukomoka muri Nigeria ubusanzwe amasezerano ye amuhesha guhabwa akayabo ka miliyoni 150 by’ama-Euro ku ikipe yaba imushaka, ibintu byabereye ingumu ku makipe menshi amwifuza.

Nk’uko amakuru akomeza gutangazwa mu binyamakuru kuva mu Butaliyani bivugwa ko iy’ikipe yasabwe nibura kugabanya igiciro cy’uyu mukinnyi kugira babashe kumubagurira.

Ikinyamakuru cyitwa Calciomercato ivuga ko ikipe ya Napoli ishobora guhananura igiciro cy’uyu rutahizamu wayo nibura igiciro kikagera kuri miliyoni 100 z’ama-Euro.

Umutoza mushya wa Napoli Antonio Conte ngo arifuza kuzana rutahizamu Romeo Lukaku bahoranye ubwo yatozaga muri Inter de Milan bakegukana shampiyona y’u Butaliyani mu mwaka 2020-2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *