Kenya: Perezida William Ruto yiyemeje guhangana n’urubyiruko rwubuye imyigaragambyo

Perezida William Ruto wa Kenya mu ijambo yagejeje ku baturage b’iki gihugu, yaburiye “abateguye, abateye inkunga ndetse n’abakoze bakanashishikaza imvururu n’akavuyo” ko inzego z’umutekano zashyizweho ngo zirinde Repubulika ya Kenya n’ubusugire bwayo “zizoherezwa gucungira igihugu umutekano ndetse zinagarure ituze”.

Ruto yatangaje ibi nyuma y’imyigaragambyo ikomeye ikomeje kubera muri Kenya, nyuma y’uko abadepite b’iki gihugu bemeje umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro.

Perezida Ruto yavuze ko bibabaje kuba “abantu badafite uburere n’umuco” biraye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bakangiza byinshi ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima, ibintu yise kugaba igitero ku gihugu.

Ati “Ibyabaye uyu munsi byerekanye uburyo dusubiza ku bibazo bibangamiye umutekano w’igihugu. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo hatazagira ikintu gisa nk’iki kizongera kubaho ukundi.”

Perezida Ruto yavuze ko Leta ye itazihanganira uwo ari we wese wakongera gukora ibisa nk’ibyo, avuga ko bibabaje kuba abantu bari biyerekanye nk’abari mu myigaragambyo y’amahoro, barivanzwemo n’abo yise itsinda ry’abantu babi b’abagizi ba nabi, bigatuma bagakora ibikorwa by’urugomo, avuga ko ari “abagambanyi b’igihugu”.

Yahumurije Abaturage ba Kenya, ababwira kuryama bagasinzira bakizigura bizeye ko umutekano w’igihugu urinzwe, avuga ko hazakurikiranwa ababiteguye, ababiteye inkunga n’ababigaragayemo bose.

Mu gusubiza, Ruto ntiyahisemo kugira icyo akora ku byo abigaragambya basaba byo kureka burundu ibyo ateganya mu ngengo y’imari (byo kongera imisoro imwe) – ahubwo na we yasunitse, mu muhate wo kugarura ituze mu gihugu.

Perezida wa Kenya yaburiye abagize uruhare muri iriya myigaragambyo ko batagomba kwibwira ko ibyo bakoze bizagarukira ho.

Yunzemo ko Leta ya Kenya igomba gutanga igisubizo kuri biriya bikorwa yise iby’ubugambanyi.

Kugeza ubu abarenga 10 muri Kenya bamaze kuraswa nyuma y’uko Abigaragambya kuri uyu wa Kabiri bateye bakanatwika ingoro ishinga amategeko ndetse n’ibiro bya Guverineri wa Nairobi.

Nyuma yo gutwika ingoro, aba baturage binjiye mu cyumba abadepite bariramo, bararya, baranywa, bangiza ibikoresho byarimo. Byabaye ngombwa ko abapolisi bahungisha abadepite bari bamaze gutora uyu mushinga, babanyuza mu gice cyo munsi y’ubutaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *