RDC: Abasirikare ba Afurika y’Epfo baguye mu gitero cyabereye i Sake

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Afrika y’Epfo, rivuga ko aba basirikare bishwe ku wa kabiri 25 Kamena 2024, mu gitero cy’igisasu cya muzinga cyaguye ku birindiro by’izi ngabo biri i Sake.

Abasirikare bagera kuri babiri bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo bishwe mugihe abandi 20 barakomeretse mu gitero cyakozwe ku birindiro byabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni igitero cya gatatu gikozwe ku ngabo za Afrika y’Epfo kuva uyu mwaka wa 2024 utangiye.

“Amazina y’abishwe azatangazwa igihe nikigera”, niko iri tangazo risoza rivuga.

Igisirikare cya Afrika y’Epfo cyemeza kandi ko muri abo basirikare 20 bakomeretse, bane muri bo bababaye cyane.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, intambara mu nkengero y’umujyi wa Sake zariyongereye.

Abasirikare ba Afrika y’Epfo bari mu ngabo zoherejwe n’ishyirahamwe SADC rihurikiyemo ibihugu byo mu majyepfo ya Afrika mu rwego rwo gufasha igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba za M23 zimereye nabi akarere k’uburasirazuba bw’iki gihugu.

Zasimbuye izari zaroherejwe n’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba ariko zashinjwe na leta ya Congo ko ntacyo zafashaga.

Ibihugu bya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania ni byo byohereje ingabo zabyo muri aka karere kamaze imyaka mirongo karangwamo intambara zidashira zimaze guhitana abantu babarirwa mu mamiliyoni, abandi nabo bagata ingo zabo.

Imitwe irenga 100 niyo ibarurwa muri ako karere kuzuye amabuye y’agaciro y’ubwoko bwinshi, ariko umutwe ukomeye ni M23 umaze kwigarurira uturere tutari duke mu ma teritware ya Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *