Kamonyi: Umuturage yarumwe izuru na mugenzi we kugeza ricitse azira kuririmba indirimbo ya FPR Inkotanyi
Umuturage witwa Uwihoreye Jean Marie bakunda kwita Papa Boyi, arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma nyuma yo kurumwa izuru rigacika na mugenzi we ashinja ko yamuhoye kuririmba indirimbo y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, avuga ko intandaro ya byose ari ishyari ridafite ishingiro yagiriwe na Damascene bakunda kwita Talibani ari nawe wamurumye izuru akarica amushinja kurya wenyine ku mafaranga ya FPR-INKOTANYI.
Aganira n’Ikinyamakuru Intyoza.com dukesha iyi nkuru, Uwihoreye yavuze ko ibyamubayeho byabereye mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga hafi neza n’isantere y’Ubucuruzi y’ahazwi nko muri Arikide.
Yagize ati“ Njyewe narahohotewe cyane! Uriya mugabo ariyenza cyane. Kwiririmbira gusa nibyo yanjijije? Ngo anziza uburyo ndya amafaranga ya FPR ukagira ngo amafaranga ni aye?”.
Akomeza agira ati“ Njyewe ninjiye mu kabari musangamo mu gihe cya saa yine arambwira ngo ko umaze iminsi unywa Mitsingi umvugiriza induru ukaba utampamagara ngo ungurire Mitsingi, urya Amafaranga ya FPR nanjye ukaba utangurira icupa?.
Ndamubwira ngo FPR tuyiha amafaranga nk’Abanyamuryango, ntabwo FPR iduha Amafaranga”. Akomeza avuga ko nyuma y’aho ku masaha y’umugoroba, uyu Damascene uzwi ku izina rya Talibani yavuye mu kabari yari arimo, amusanga aho yari ahagaze hejuru y’Umukingo aririmba indirimbo ya FPR-INKOTANYI yari itewe n’umusaza urarira ku Kiliziya i Nyamiyaga.
Ati“ Hari Umusaza w’Umureyo urarira kuri Kiliziya, aza aririmba indirimbo ya FPR nanjye mba ndayiririmbye! Nibwo nagiye kumva numva uwo mugabo( Damascene) ankubise ibishyi bibiri by’amatwi. Twaherukanaga mu gihe cya saa yine. Nibwo yahise amanura ku mukingo ahita anshona izuru”.
Bamwe mu baturage babonye ibyabaye, babwiye intyoza.com ko uyu mugabo Uwihoreye yarenganijwe ndetse agahohoterwa. Gusa na none ngo na nyuma uyu Uwihoreye ageze kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, uwamurumye izuru yarahamusanze amubwira ko yagize Imana ngo kuko yashakaga kumurangiza.
Uyu Uwihoreye Jean Marie arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, aho arwajwe n’umugore we. Ku bijyanye n’igice cy’izuru rye, avuga ko abaganga bamubwiye ko badashobora kugisubizaho. Ntacyo ubuyobozi buravuga kuri iki kibazo.