Ahoyikuye Jean Paul wari umukinnyi wa As Kigali yapfuye bitunguranye

Ahoyikuye Jean Paul wari myugariro w’ibumoso muri AS Kigali waruzwi ku izina rya Mukonya, yapfuye azize impanuka yo mu kibuga.

Uyu musore yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari ari gukinira Mageragere nyuma y’uko agonganye n’umunyezamu amira ururimi, bagerageza kurugarura biranga, bazana n’abaganga biranga kugeza ashizemo umwuka.

Jean Paul bitaga Mukonya yari mu myitozo isanzwe n’abandi bakinnyi batabigize umwuga.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ahoyikuye Jean Paul yapfuye aguye mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *