Shaddyboo yakoreye agashya Kidum ku rubyiniro i Bruxelles yaburimo ikoti rye(VIDEO)

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga akomeje kuvugisha benshi nyuma y’amashusho yasakajwe abyinisha Kidum mu gitaramo yakoreye i Bruxelles byatumye akuramo n’ikoti yari yambaye.

Mu mashusho Kidum yashyize hanze yerekanye Shaddyboo amukorakoraho ubundi ba byinana.

Uyu muhanzi yukumvikanye mu mashyengo menshi avuga ko Shaddyboo ateye neza, ko iyo biba akiri umusore hari guca uwambaye.

Ubwo Shaddyboo yarimo agenda amukoraho Kidum yagize ati: “Shaddyboo yibagiwe ko ndi padiri mukuru, cyera ntarakizwa narebaga kino gice cy’umubiri [Imiterere ya Shaddyboo], narakitegerezaga icyo gice nkabira ibyuya.”

Guhurira mu gitaramo kw’aba bombi byarushijeho gutuma abitabiye bizihirwa nkuko bigaragara muri ayo mashusho.

Igitaramo Shaddyboo yahuriyemo na Kidum, cyabereye mu Bubiligi.

Muri iki gitaramo kandi Kidum yaburiyemo ikoti rye rya kositimu, Shaddyboo yagaragaye amufasha kurikuramo ku rubyiniro.

Kubura ikote byababaje uyu muhanzi avuga ko uwarijyanye wese natarimusubiza mu minsi ibiri azamukubitisha inkuba, niba atari amashyengo dore ko ayahorana.

Muri Werurwe 2023 ni bwo Shaddyboo yahagurutse i Kigali yerekeza i Burayi aho yari amaze iminsi avuye n’ubundi mu gitaramo yahuriyemo na Mike Kayihura na DJ Pius cyabaye mu Ugushyingo 2022.

Shaddyboo yakomeje kumwizirikaho
Kidumu byamwangiye pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *