Perezida Kagame yahishuye icyatumye yubaka inzu mu Bugesera

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi yabwiye abanyabugesera ko yahisemo gutura muri aka karere agamije kuvuguruza amateka aherekana nk’ahantu hoherezwaga abanzwe.

Perezida Kagame yavuze ko impamvu yahisemo gutura mu Bugesera ari ebyiri. Iyambere asobanura ko aha mu Bugesera hafatwaga nk’igitutsi. N’uwo bahitiriye agafatwa nk’ututswe. Impamvu ya kabiri ikaba ko hafatwaga nk’ahagomba koherezwa abanzwe. Yagarutse ku mateka y’abatutsi boherejwe mu Bugesera ngo bicwe n’isazi ya Tsetse.

Perezida Kagame akemeza ko gutura mu Bugesera ari ukuvuguruza izo mpamvu zombi ati “Naravuze ngo hariya hantu hagombaga gushirira abantu, reka nze mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakana cyo kubihakana cyo kubirwanya.” Urugo rwa Perezida Kagame mu Bugesera kandi yashimangiye ko ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bakwiriye gutura aho ari ho hose, bagaturana n’uwo ari we wese nta kwishishanya.

Ubwo Paul Kagame yageraga kuri site yahabereye igikorwa cyo kwiyamamaza

Aka karere ka Bugesera kari kubakwa mo ibikorwaremezo bitandukanye birimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga. Ni akarere kandi kegereye umujyi wa Kigali ibi bigatuma gaturwa cyane n’abafite imirimo muri Kigali. Biteganijwe kandi ko icyanya cy’inganda cya Bugesera ari cyo kizaba ari kinini mu byanya byose by’inganda biri kubakwa mu Rwanda. Ibi bigasanga umuhanda Ngoma – Bugesera -Nyanza.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa abanyabugesera cyane cyane urubyiruko ko rukwiriye gukotana rukarinda ibyahubatswe. Ati “Nta muntu uzaza ngo adutobangire ibyo twubaka.”

Biteganijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida Paul Kagame abikomereza mu turere twa Kayonza na Nyagatare mu Burasirazuba.

Paul Kagame ari guherekezwa n’umugore we Jeannette Kagame
Abanyamuryango bari bakubise mu byishimo

Ivomo: Makuruki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *