Nyuma yuko ‘Amavubi’ atewe mpaga na Bénin, uwari Team Manager wayo yeguye

Amakuru y’ubwegure bwa Rutayisire wari umaze imyaka itanu ari umukozi ashinzwe gukurikirana imibereho y’amakipe y’igihugu muri FERWAFA, yamenyekanye mu ijoro ryakeye.

Uyu mugabo yeguye nyuma y’uko muri iki cyumweru Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yatewe mpaga y’ibitego 3-0 na Bénin, bituma umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika amakipe yombi yari yaraguyemo miswi y’igitego 1-1 ahinduka impfabusa ku ruhande rw’u Rwanda.

Amavubi yatewe mpaga nyuma yo gukinisha Kevin Muhire umukino wo mu tsinda L yari yakiriyemo Bénin ku wa 29 Mata 2023. Ni Kevin Muhire wari utemerewe gukina uyu mukino kuko yari yareretswe amakarita abiri y’umuhondo mu mikino ibiri yari yabanje.

Nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze guterwa mpaga Rutayisire ni we washyizwe mu majwi, ashinjwa kuba nka Team Manager yaragize uburangare bikarangira atanditse ikarita y’umuhondo Muhire Kevin yari yaraboneye mu mukino wa gatatu wo mu tsinda L u Rwanda na Bénin banganyirijemo igitego 1-1 i Cotonou.

Iyi karita ni yo yatumye Amavubi aterwa mpaga.

Rutayisire Jackson yafashe icyemezo cyo kwegura mu kipe y’igihugu ’Amavubi’ nyuma y’iminsi ibiri Minisiteri ya Siporo yiyemeje gukurikirana icyihishe inyuma ya mpaga yatewe Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *