Ngororero: Inkuba yakubise abantu 5 bahita bapfa
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga, mu Karere ka Ngororero yapfuye abantu bagera kuri batanu bakubiswe n’inkuba.
Ibi byago byabaye nyuma y’uko muri ako karere haguye imvura nyinshi idasanzwe yaje kugwamo abo bantu bazize inkuba.
Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe yemereye itangazamakuru ko ayo makuru ari impamo ko abantu batanu bakubiswe n’inkuba bagapfa baturukaga mu Mirenge itandukanye y’aka Karere.
Aho Mu Murenge wa Muhanda hapfuye abantu Babiri, mu Murenge wa Sovu hapfuye umwe, mu Murenge wa Kabaya n’aho hapfuye undi umwe ni mu gihe mu Murenge wa Nyange hapfuye undi umwe.
Insanganya y’imvura yaguye guhera ku gicamunsi kugeza mu ijoro kuburyo n’abayiguyemo bamenyekanye mu ijoro nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere.
Meya w’Akarere asaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura iri kugwa mu buryo butunguranye, yongeraho ko ugize amakuru amenya mu buryo bwihuse yajya ayatangaza hakiri kare.