Shaiboub wahoze muri APR Fc yaguzwe n’ikipe yo muri Libya

Umunya-Sudan Sharaf Eldin Shaiboub Ali uherutse gutandukana n’ikipe ya APR FC yaguzwe n’ikipe ya Al Hilal Benghaz yo muri Libya.

Shaiboub yashyize umukono w’amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe avuye muri APR FC yagezemo umwaka ushize akayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona idatsinzwe.

Ikinyamakuru Africa Transfer Market gitangaza ko uyu musore ukina mu kibuga hagati yaguzwe amafaranga ibihumbi ijana by’amadorali y’amerika ($100,000) ni ukuvuga arenga miliyoni 131 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sharaf Eldin Shaiboub Ali yari asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC bivuze ko ayo Al Hilal Benghaz yamutanzeho impande zombi zayagabanye.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bigaragaje kandi mugihe cy’umwaka umwe gusa yakiniye APR Fc, yigaragaje nk’umuhanga udashidikanywaho.

Mu mwaka umwe Shaiboub yakinnye muri APR FC, yayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda idatsinzwe.

Shaiboub yamaze kwereka mu ikipe ya Libya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *