Yago ari mu byishimo nyuma y’uko asubijwe shene ye ya YouTube yari yibwe abifashijwemo na RIB

Umuyoboro wa shene ya Yago Tv Show yasubijwe nyirayo ariwe Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat.

Uyu Innocent wamamaye nka Yago mu ruhando rwa muzika no mu itangazamakuru ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko asubijwe shene ye ya YouTube izwi nka Yago Tv Show yarimaze iminsi yaribwe n’undi muntu.

Ni shene ya Yago yasubijwe nyuma y’uko uyu musore ayitabarije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, cyakiriwe kuya 1 Nyakanga 2024.

RIB yatangiye akazi kayo, izagutahura umusore witwa ko Ndwangwa Ally ariwe wari wayitiriye, ahindura n’ibirango byayo abyita Mr Give Away.

Uyu Ndwangwa Ally ubusanzwe ngo yari umukozi wakoreraga Yago Tv Show, ndetse amakuru RIB yatanza yavuze ko yari yamwibye umubare w’ibanga wa shene ya Yago Tv Show mu rwego rwo kwihimira kumukoresha we wari wamwirukanye mu buryo budasobanutse kandi nta n’imperekeza.

RIB yemeje ko uyu Ndwangwa Ally yamaze gutabwa muri yombi kuwa 17 Nyakanga 2024, nyuma y’uko yari amaze igihe yihishe mu Nyakabanda kuri ubu akaba akurikiranyweho ibyaha birimo kwinjira muri mudasobwa ugamije gukora icyaha ndetse no kwiyitirira imyirondoro y’undi muntu.

Mu butumwa Yago yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yashimye RIB yamugaruriye shene ye ya YouTube izwi nka Yago Tv Show.

Yagize ati “Ndashimira cyane Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwadufashije gukora iperereza ku cyaha twari twakorewe  cyo kwibwa Channel ya YAGO TV SHOW. Turashimira umuhate Abagenzacyaha bagize, ubu uwari wibye Channel yacu akaba yatawe muri yombi, aho ubu ari gukurikiranwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *