Louise Mushikiwabo ategerejwe mu gihugu cya RDC

Louise Mushikiwabo uhagarariye umuryango w’ibihugu bivugwa igifaransa (Francophonie) ategerejwe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mushikiwabo ari kumwe n’abarimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, bazatangiza imikino ya La Francophonie iteganyijwe kubera i Kinshasa hagati y’itariki ya 28 Nyakanga n’iya 06 Kanama 2023.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ategerejwe muri kiriya gihugu.

Amakuru ya Mushikiwabo y’uko azitabira iyi mikino yanemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru.

Muyaya yagize ati: “Imikino yateguwe na OIF mu by’ukuri ifatanyije na Guverinoma ya Congo izayakira, bityo inzego zose za OIF zakorewe ubukangurambaga. Ntawabura kuvuga ko umunyamabanga mukuru wa OIF ashobora kuba umwe mu bategura gahunda i Kinshasa mu birori biteganijwe vuba aha.”

Amakuru y’uko Mushikiwabo wabo yitezwe i Kinshasa yanemejwe kandi na Isidore Kwanja ukuriye Komisiyo ishinzwe iriya mikino ya La Francophonie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu yavuze ko “Imikino ya La Francophonie itegurwa na La Francophonie ku bufatanye n’igihugu cyayakiriye. Nta wabura kuvuga ko umunyamabanga mukuru w’umuryango agomba kuba ahari kugira ngo afungure imikino afatanyije na Perezida w’igihugu cyakiriye, bityo dutegereje ko ahagera, azakirwa i Kinshasa.”

RDC yemeje ko Mushikiwabo azitabira umuhango wo gutangiza iriya mikino, mu gihe hari andi makuru yavugaga ko yanze kumutumira.

U Rwanda ruri mu bihugu byagombaga kwitabira iriya mikino, gusa rushobora kutohereza abakinnyi barwo muri Congo bitewe n’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *