Amatariki Paul Kagame na Tshisekedi bagiye kuzahuriraho i Luanda yamenyekanye

Nta gihindutse biteganijwe ko ibiganiro bizahuza abategetsi ba RDC n’ab’u Rwandabizaba ku matariki asoza uku kwezi kwa Karindwi uy’u mwaka; bahurire i Luanda mu gihugu cya Angola aho bazaganira ku birebana n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kuri ubu ikiri kuvugwa ni igihe ibiganiro biteganyijwe guhuza u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bwa Congo.

Iyi nama igiye kuba nyuma y’iyabereye muri Zanzibar muri Tanzania, nayo ikaba yarabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi.Ku ruhande rw’u Rwanda yari yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’ubanyi n’amahanga, Olivier Duhungirehe hamwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubanye n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afrika y’iburasizuba, Gen James Kabarebe.

Mu gihe RDC yo yari ihagarariwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’ungirije, Gracia Yamba.

Ibyavuye muri ibyo biganiro by’i Zanzibar byavugaga ko ba minisitiri b’u Rwanda n’aba-congo Kinshasa bemeranyije ko amakimbirane y’ibihugu akwiye gukemurwa hashingiwe ku buryo bwashyizweho ubwo umuryango uhuriwemo n’ibihugu bya Afurika y’ Uburasirazuba (EAC) washingwaga.

Bashingiye kuri iyi ngingo, abayobozi b’u Rwanda na Congo Kinshasa bemeranyije guhura hashingiwe ku myanzuro ya Luanda, gusa ntibiramenyekana neza niba leta ya Kinshasa izitabira ibyo biganiro bizabera i Luanda.

Kuko mu biherukwa gutangazwa n’abamwe mu bategetsi ba Kinshasa, byavugaga ko ibyigiwe i Zanzibar muri Tanzania atari ukuri. Ndetse kandi ko Minisitiri wa Congo wari muri ibyo biganiro yafashwe amafoto atabizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *